#284
Bana b’imana mumenye
Umuco
Couplet 1
Bana b’Imana mumenye, ko mu minsi y’imperuka; hazab’ ibihe birushya, abantu benshi bikunda; kandi bakund’ impiya, kurya no kudamarara, bafit’ ishusho yo kwera, baguhakanish’ ivyo bakora.
Refrain
Kuko muri bo harimwo irari ry’uburyo bwinshi, bahora biga ariko, ntibabasha kumenya ukuri; abantu bameze bartyo, dukwiye kubater’ umugongo.
Couplet 2
Abahanur’ibinyoma badutse mw’ Isirayeli, niko muri mwe hazoba, abigisha b’ibinyoma; bazana rwihereranwa, inyigisho zirem’ ibice, ar’irari ryabo ribatera gushaka indamu muri mwe.
Refrain
Arikw’inyamanswa bantu, kuko zitagir’ ubwenge; bakunda kudamarara, bagatuk’ ivyo batazi, bakurikiye Balamu, waremewe gusenya no kwica.
Couplet 3
Kand’ukw’Abisirayeli, basohotse mw’ Egiputa; natwe niko twasohotse, tuva mu madini yose; ngo tub’ Itorero rimwe, dufit’ Ukwizera kumwe, dufit’ Umubatiz’ umwe n’Umwami umwe ni we Yesu Kristo.
Refrain
Ivyiringiro dufite, nibyo kumusanganira, aje gutwar’ Itorero, ni ryo Yagiz’ Umugeni; tuzomusanga mu bicu, turirimba, Haleluya Mwami!
Couplet 4
Muze twitegure Yesu, ari hafi kugaruka; ibyerekana kuza kwe, byose byaragaragaye; twitegure mu mitima, kandi tugire Urukundo; ni ryo tegeko ry’Umwami dukundane nk’uko Yadukunze.
Refrain
Ivyiringiro dufite, nibyo kumusanganira; aje gutwar’ Itorero ni tyo Yagiz’ Umugeni, tuzomusanga mu bicu, turirimba, Haleluya Mwami!
Couplet 5
Sinzandikwa mu gitabo, cy’ amadini yo mw’ iy’isi, nzi ko Yesu Yanyanditse, mu gitabo cy’ Ubugingo; ubw’ Azaz’ Ahamagara amazina y’abamwizeye; nanje nzumv’ izina ryanje, nzamwitaba ndirimba Haleluya.
Refrain
Ivyiringiro dufite, nibyo kumusanganira; aje gutwar’ Itorero, ni ryo Yagiz’ Umugeni; tuzomusanga mu bicu, turirimba, Haleluya, Mwami!