Indirimbo Zikundwa Open in the app

#610

Mur’iyi si yuzuye akaga

Umuco 2

Couplet 1

Mur’iyi si yuzuye akaga, Yuzuyemo imiruho myinshi, Satani yibasiye Abana b’Imana, ngo ababuze guterana.

Refrain

N’ubwo mur’iyi si mbi, natukwa nkababazwa, nzira Izina rya Yesu, N’Izina ry’Umuremyi. Nzira Izina rye Ryera, N’Izina ry’Umukiza; {Nyuma y’imibabaro, Nzishima nambay’ Ikamba, Ndi kumwe n’Umukiza.} x2

Couplet 2

Nzakorera Umukiza Yesu, Nkiri mw’isi yuzuye akaga, Haba mu makuba cyangwa se mu vyago, Nzajya namba ku Mukiza.

Refrain

N’ubwo mur’iyi si mbi, natukwa nkababazwa, nzira Izina rya Yesu, N’Izina ry’Umuremyi. Nzira Izina rye Ryera, N’Izina ry’Umukiza; {Nyuma y’imibabaro, Nzishima nambay’ Ikamba, Ndi kumwe n’Umukiza.} x2

Couplet 3

Njye nemeye gusuzugurwa, Ngo nambe ku Mucunguzi, Kuko ni mbabazwa nzira uwo Mukiza, Ntabwo nzakorwa n’isoni.

Refrain

N’ubwo mur’iyi si mbi, natukwa nkababazwa, nzira Izina rya Yesu, N’Izina ry’Umuremyi. Nzira Izina rye Ryera, N’Izina ry’Umukiza; {Nyuma y’imibabaro, Nzishima nambay’ Ikamba, Ndi kumwe n’Umukiza.} x2

Couplet 4

Have reka irari ryo mw’isi, Kurikira Umucunguzi, Kuko n’ukorera uwo Mukiza, Ntabwo uzakorwa n’isoni.