Indirimbo Zikundwa Open in the app

#600

Imbarutso y’umurimo

Umuco 2

Couplet 1

Imbarutso y’Umurimo, ku birenge by’Intumwa, yahitany’ inzitizi zabuzag’ Umugeni kumenya Umukwe; {Si kera habayeho, na n’ub’Iman’ Irakora, n’ishyano kutamenya igih’Imana yakugendereyemwo.} x2

Refrain

{Iy’Amanyuy’ Umutsima “Mwami Yesu”, Duhita tumumenya; N’aho twaba mu ntege nk’Ijamb’iyo rije, Ritwuzuz’ imbaraga.} x2

Couplet 2

Rya pfundo ry’ibibazo, ryanihish’ Itorero, ryatwitswe n’umuriro wavuye, mw’ipfuhe rya Nyir’Itorero; {Ya marira y’ishavu yavaga mu kwiheba, yahis’ ahanagurwa igihe Jambo, Yatwihishuriraga.} x2

Refrain

{Iy’Amanyuy’ Umutsima “Mwami Yesu”, Duhita tumumenya; N’aho twaba mu ntege nk’Ijamb’iyo rije, Ritwuzuz’ imbaraga.} x2

Couplet 3

Dufit’isan’ikomeye, irut’ iyabavandimwe, Ambamo nanje mubamo,

Couplet 4

Tur’umwe, nta kintu cyadutandukanya; {Satani reka-reka, Reka kudushakir’ino, Iwacu ni mw’Ijuru kand’umenye, Ko nta mwany’ ukihafite.} x2

Refrain

{Iy’Amanyuy’ Umutsima “Mwami Yesu”, Duhita tumumenya; N’aho twaba mu ntege nk’Ijamb’iyo rije, Ritwuzuz’ imbaraga.} x2

Couplet 5

Dore nta cyiza burya, nko kugira gihamya, uyifit’ ashir’ubwoba, nah’urupfu rwaba rumuzengurutse; {Atwaranira mu Ngabo, zirind’ Umudugudu, Ubuhamya bwe buter’ abanyantege nke kwuzur’ imbaraga.} x2

Refrain

{Iy’Amanyuy’ Umutsima “Mwami Yesu”, Duhita tumumenya; N’aho twaba mu ntege nk’Ijamb’iyo rije, Ritwuzuz’ imbaraga.} x2