Indirimbo Zikundwa Open in the app

#556

Mur’iyi si mburiyemw’amahoro

Umuco 2

Couplet 1

Mur’iyi si mburiyemw’amahoro, nduhijwe n’ibyaha biyirimo, ngwana n’ibyaha amanywa n’ijoro; {Mpindura Mana nse n’Ijambo ryawe.} x2

Refrain

Mp’imbaraga zihindura Mana, mbe mu Buyobozi bw’Umwuka Wera; Mpa kureba ku bitagaragara, mpa kurebesh’ amaso y’Umwuka Wera.

Couplet 2

Ndangazwa n’ibirangaza byo mw’isi, nkibagirwa Gakondo y’aho nahoze, mp’imbaraga zihindura Mana; {Mpa kunesh’ ibyangwa n’amaso yawe.} x2

Refrain

Nk’uko wakiranye na Yakobo, akav’imbere Yaw’acumbagira; kuko wamukoze ku nyonga y’itako, mp’imbaraga zihindura Mana.

Couplet 3

Ni wowe wahinduye Paulo, Umuyobora mu Nzira y’Ijambo, Yakobo yitwag’ umuriganya, {Umuhindur’ Isirayel’unesha.} x2

Refrain

Nshaka guhindurwa nawe Mana, mpa gucumbagira nka Yakobo; Nanjye ncumbagire mva mu byaha, sinitw’ umunyabyaha, nitw’umukristo.

Couplet 4

Mpa kuguma mu Butumwa bw’igihe, Ni bwo burimw’ imbaraga zihindura; Muri bwo harimw’ Umwuka Wera, {Burimw’ imbaraga zo Kuzamurwa.} x2

Refrain

Mpindura nse nk’Aburahamu, nizer’ Amasezerano Yawe, unkize imyuka y’amadini, mpa kugendera mw’Ijambo ryawe.

Couplet 5

Umfatishe Ukuboko kwawe, Mwami wanje ntwaz’ igitugu, Wice kamere yanjye jyew’ibure; {Ngwino Mwami Wicare muri jyewe.} x2

Refrain

Mp’amavuta y’Umwuka Wera, noye kwuma mpore nd’imbere Yawe; Mp’imvura y’Umwuka Wera Mwami, Ubugingo bwanjye budasarara.