#555
Mfit’isezerano nabwiwe n’uhoraho
Umuco 2
Couplet 1
Mfit’isezerano nabwiwe n’Uhoraho Ko har’izamurwa ry’Umugeni wa Yesu, Abari mw’Ijambo ni bo bazazamurwa; {Iryo Sezerano riri mu mitima yacu.} x2
Refrain
Nyabuna Mana, mpa kuguma mw’Ijambo, Ni ngir’intege nke uzajy’umba bugufi, Kuko Satani ahor’azererezwa, Ashaka Mana uw’abuz’ Ubugingo. Nyabuna Mana, tabar’Abana bawe, Ubarengere bategerez’ Izamurwa, Iyi si turimo kuko si yo gakondo {Ubwami tujyamo ni wo Mugwa w’Abera.} x2
Couplet 2
Har’Urugamba tubwirizwa kugwana, mu gihe cyose tukiri mur’iyi si, Iyi nzira ducamo n’Inzira y’Urugamba, {Abihangana ni bo bazarutsinda.} x2
Refrain
Nyabuna Mana, mpa kuguma mw’Ijambo, Ni ngir’intege nke uzajy’umba bugufi, Kuko Satani ahor’azererezwa, Ashaka Mana uw’abuz’ Ubugingo. Nyabuna Mana, tabar’Abana bawe, Ubarengere bategerez’ Izamurwa, Iyi si turimo kuko si yo gakondo {Ubwami tujyamo ni wo Mugwa w’Abera.} x2
Couplet 3
Har’Ubugingo bubikiw’ Abizera, Hari n’urupfu rurindiriy’ abatsinzwe. Har’Umunezero imbere y’Abizera, {Hari n’agahinda imbere y’abaneshejwe.} x2
Refrain
Nyabuna Mana, mpa kuguma mw’Ijambo, Ni ngir’intege nke uzajy’umba bugufi, Kuko Satani ahor’azererezwa, Ashaka Mana uw’abuz’ Ubugingo. Nyabuna Mana, tabar’Abana bawe, Ubarengere bategerez’ Izamurwa, Iyi si turimo kuko si yo gakondo {Ubwami tujyamo ni wo Mugwa w’Abera.} x2
Couplet 4
Icyamp’ibyanjye bikamenywa n’Uwiteka, Maze nkamwumvira nkagenda nk’ukw’ashaka, Maze Yagaruk’ Agasanga niteguye, {Itorero rye nanjye nkazaba muri Ryo.} x2
Refrain
Nyabuna Mana, mpa kuguma mw’Ijambo, Ni ngir’intege nke uzajy’umba bugufi, Kuko Satani ahor’azererezwa, Ashaka Mana uw’abuz’ Ubugingo. Nyabuna Mana, tabar’Abana bawe, Ubarengere bategerez’ Izamurwa, Iyi si turimo kuko si yo gakondo {Ubwami tujyamo ni wo Mugwa w’Abera.} x2
Couplet 5
Mfit’amatsiko yo kuzabon’ Umwami Nk’uk’Umugeni ategerez’ Umukwe, Yipfuza kureb’uwo mus’urut’ iyindi, {Nta bw’arangazwa n’abandi batamukoye.} x2