Indirimbo Zikundwa Open in the app

#412

Iy’uhisemo ukuri

Umuco 2

Couplet 1

Iy’uhisem’ukuri, Ukava mu binyoma, Imirimo ya kamere, Uba uyitaye yose, Utangir’intambara, Ku bw’Ubwami bw’Ijuru, Ibitakugwanya ga, Satan’abikurundaho.

Refrain

Satani winshuka, Nahaw’ Isezerano, Ryo gutaha mw’Ijuru, Ahera ho kwa Data.

Couplet 2

Kubw’umunt’umwe yizeye, Abamarayika mw’Ijuru, Bakor’umusi mukuru, Ku bw’uwugarukiy’Imana, Ubwo Satani na we, Akusany’ingabo ze, Ku bwo kumubuz’urugendo, Ngw’amugarukir’arimbuke.

Refrain

Satani winshuka, Nahaw’ Isezerano, Ryo gutaha mw’Ijuru, Ahera ho kwa Data.

Couplet 3

Mukristo mwana w’Imana, Ikorer’umusaraba, Ukurikire Yesu, Dore yanesheje Satani, Ngw’intambar’urih’ugwana, Ntabw’ar’iyawe have, Cyo tabaz’Umukiza, Ni W’ujy’akugwanirira.

Refrain

Satani winshuka, Nahaw’ Isezerano, Ryo gutaha mw’Ijuru, Ahera ho kwa Data.

Couplet 4

Mukristo fat’Ijambo, Inkot’ityay’iboneye, Mw’Ijambo ry’igihe cyawe, Ni ho habits’imbaraga, Iringir’uwo wizeye, Kukw’iby’ar’ibikangisho, Kugeragezwa ni ngombwa, Kubera k’uri kwa Yesu.

Refrain

Satani winshuka, Nahaw’ Isezerano, Ryo gutaha mw’Ijuru, Ahera ho kwa Data.

Couplet 5

Yes’Umwam’aravuga ati: “Uwihangan’akanesha, Akagera ku mperuka, Abikiwe byinshi cyane” None nanjye ndahamya, Ko mu nzir’ifunganye, Ntagwana n’abafite, Inyama n’amaraso.

Refrain

Satani winshuka, Nahaw’ Isezerano, Ryo gutaha mw’Ijuru, Ahera ho kwa Data.