#409
Itorero ryubatse ku rutare
Umuco 2
Couplet 1
Itorero ryubatse ku rutare, Amadayimoni ntabwo yarishobora, Umuraba n’aho waba mwinsh’ute, Uwo nawo Yes’arawutegeka.
Refrain
{Uwirata wese yirat’Uwiteka, Ni We byose kand’arabitegeka.} x2
Couplet 2
Mu maraso Ye harimo imbaraga, Zibohor’ibirema bigasimbagurika, Indimi z’ibiragi zikagobodoka, Ibipfamatwi bikumv’Ijambo ry’igihe.
Refrain
{Uwirata wese yirat’Uwiteka, Ni We byose kand’arabitegeka.} x2
Couplet 3
Satani yibwiye ko yanesheje Yesu Igih’umubiri We wari mu gituro, Yes’arazuka urupf’arunesheje, Ati: “Muhumure nanesheje”.
Refrain
{Uwirata wese yirat’Uwiteka, Ni We byose kand’arabitegeka.} x2
Couplet 4
Kera Satani yagiraga gereza, Yafungiragamo abakiranutsi, Yes’aramanuka Ager’ikuzimu, Arakingura maze barasohoka.
Refrain
{Uwirata wese yirat’Uwiteka, Ni We byose kand’arabitegeka.} x2
Couplet 5
Bwoko bw’Imana dushimir’Umukiza, Twibuk’ukuntu natwe Yadukijije, Atubohor’ iminyururu y’amadini, Arakingura maze turasohoka.
Refrain
{Uwirata wese yirat’Uwiteka, Ni We byose kand’arabitegeka.} x2