#403
Mugeni ba maso!
Umuco 2
Refrain
{Mugeni ba maso, Yewe Mugeni ba maso! Mugeni ba maso, Utegereze Yesu!} x2
Couplet 1
Iyi si turimo yuzuy’ibibazo gusa, N’ubirebaho rero uzahezwa nayo, Ibiyikorerwamo n’ibibi gusa gusa, Nta byiza biyirimo ireber’Umwami.
Refrain
{Mugeni ba maso, Yewe Mugeni ba maso! Mugeni ba maso, Utegereze Yesu!} x2
Couplet 2
Dor’ibi byos’ubona birimo gukorwa Bariho bavumbura kugira ng’uyobe, Barahindura byose bazan’amajyambere, Arikw’ibyo byose n’ukugira ng’urangare.
Refrain
{Mugeni ba maso, Yewe Mugeni ba maso! Mugeni ba maso, Utegereze Yesu!} x2
Couplet 3
Reb’Ijambo gusa icyo rigusezeranya Reba Yesu waguhamagay’ Aguh’Agakiza, Dore yatubwiye kuba mas’igihe cyose, Kukw’iyi si Ayizi ibiyikorerwamo.
Refrain
{Mugeni ba maso, Yewe Mugeni ba maso! Mugeni ba maso, Utegereze Yesu!} x2
Couplet 4
Mugeni wa Yesu wagiriw’ Ubuntu cyane, Ndetse warasohotse ariko s’ibyo gusa, Ugomba gukora icy’Ijambo rivuga, Ube maso rwose nk’ukw’Elisa yabigenje.
Refrain
{Mugeni ba maso, Yewe Mugeni ba maso! Mugeni ba maso, Utegereze Yesu!} x2
Couplet 5
N’umere nk’umugenzi iy’ari ku rugendo, Ab’agamije gusa gusohoz’urugendo, None naw’ur’ umugenzi mur’iyi s’ubona, Nturebe ku ruhande kuko turi hafi.
Refrain
{Mugeni ba maso, Yewe Mugeni ba maso! Mugeni ba maso, Utegereze Yesu!} x2
Couplet 6
Dor’amadini yos’avuga kw’ahamya Yesu, Arik’uramenye ko nta Jambo bagira, izo nzira zabo ntabwo zigera mw’Ijuru, Komez’icyo wahawe utegereze Yesu.
Refrain
{Mugeni ba maso, Yewe Mugeni ba maso! Mugeni ba maso, Utegereze Yesu!} x2
Couplet 7
Uko kwishira hamwe urimo kubona, Ukwo n’ukugira ngo babashe kukugwanya, Wowe kora byose kugira ng’use n’Ijambo, Ugir’ibyiringiro ngo Yes’Araje rwose.
Refrain
{Mugeni ba maso, Yewe Mugeni ba maso! Mugeni ba maso, Utegereze Yesu!} x2
Couplet 8
Dor’ubwo bugome bukorerwa hose kw’isi, izo ntambara zose ubona zigwanwa, imitigito y’isi n’izindi ngorane, Ibyo bikwereka k’ugiye kujy’i wawe.
Refrain
{Mugeni ba maso, Yewe Mugeni ba maso! Mugeni ba maso, Utegereze Yesu!} x2