#178
Guh 168 UWITEKA NIWE MWUNGERI WANJYE
Izindi
Couplet 1
Uwiteka ni we Mwungeri wanjye, sinzakena; Andyamisha mu cyanya cy’ ubwatsi butoshye cyane; Anyobor’i ruhande w’ amaz’ adasuma; Uwitek’ asubiz’ intege mu bugingo bwanjye.
Couplet 2
Nanyura no mu gikombe cy’igicucu cy’urupfu, Sinatiny’ ikibi cyose, kuko ndi kumwe na We; Inshyimbo yawe n’ inkoni, bimp’ ihumure; Nta kaga kazantungura, ndi kumwe nawe, Mwami.
Couplet 3
Untunganiriz’ ameza mu gibe cy’amakuba. Unsagijehw’ imbabazi, zimeze nk’amavuta; Wanyujurij’ igikombe, cyuzur’ ubuntu. Mwami, nta cyo wisigiye, ng’ubon’ uk’ukingomwa.
Couplet 4
Mana y’ubuntu, n’ukuri; ineza wangiriye, N’imbabazi bizanyomahw’ iminsi yanjye yose; Nzakomeza nkuyoboke, sinzateshuka; Kandi nzaba mu nzu y’Uwiteka iteka ryose.