Indirimbo Zikundwa Open in the app

#179

Guh 177 MU GIHUGU CY’IBYIZA

Izindi

Couplet 1

Mu gihugu cy’ibyiza, har’Umurwa wera; Uzahorahw’ iteka: nta joro rihaba.

Refrain

Nta marir’azabayo, nta rupfu cyangw’ ubwoba; Ibihe ntibibarwayo, kuko nta bwo bwira.

Couplet 2

Inkike z’uwo Murwa zose n’izahabu; N’inzira na zo nuko; nta joro rihaba.

Refrain

Nta marir’azabayo, nta rupfu cyangw’ ubwoba; Ibihe ntibibarwayo, kuko nta bwo bwira.

Couplet 3

Kand’ amarembo yawo, nta bwo yugarirwa; Uruzi rw’Ubugingo ruzawutembamo.

Refrain

Nta marir’azabayo, nta rupfu cyangw’ ubwoba; Ibihe ntibibarwayo, kuko nta bwo bwira.

Couplet 4

Ntuzagomba kuvirwa n’izuba n’ukwezi; Kand’ Umwana w’Intama, ni we Mucyo wawo.