#177
Guh 162 UMUKIZ’ARANYOBORA
Izindi
Couplet 1
Umukiz’Aranyobora, birampagije rwose. Sinshidikany’ Impuhwe ze, kuko njya nzibonaho. Amahoro yo mw’Ijuru yanyuzuy’ umutima; {Sinzatinya na hatoya, kuko Yes’Anyobora.} x2
Couplet 2
Umukiz’Aranyobora, akanampumuriza; Iyo ngeze mu makuba, ntamvirira na hato; Bona nubwo nateguza, Yandamir’ akamfasha; {Ahor’ anyitahw’ iteka, nta cyo nzamuburana.} x2
Couplet 3
Umukiz’Aranyobora, ni ryo humure ryanjye! Ni W’uzampaz’ uburame; njye mpora mmuhimbaza. Nta cyatuma ntiny’ urupfu, mfit’iryo Sezerano; {Nzajya ndirimb’ iteka, nti: Yesu ni W’unyobora.} x2