Indirimbo Zikundwa Open in the app

#109

Ku munsi w’umwami wacu

Iz'i Gisenyi

Couplet 1

Ku munsi w’Umwami wacu narindi mu Mwuka numva ijwi nyuma yanjye rimeze nk’iryimpanda riti we Yohana we zamuka uze hano nkwereke ibikwiriye kuba hanyuma yibyo.

Refrain

Oh Yohana ngwino nkwereke Uwicaye kuri ya ntebe.x2 Yasaga na yasipi: ngwino nkwereke Uwicaye kuri ya ntebe. Yasaga na sarudiyo: ngwino nkwereke Uwicaye kuri ya ntebe. Uwambere nka Rubeni: ngwino nkwereke Uwicaye kuri ya ntebe Wanyuma nka Benjamini: ngwino nkwereke Uwicaye kuri ya ntebe. Tangiriro ni herezo: ngwino nkwereke Uwicaye kuri ya ntebe Alfa na Omega: ngwino nkwereke Uwicaye kuri ya ntebe Muhanuzi Mukuru: ngwino nkwereke Uwicaye kuri ya ntebe. N’umwami wacu Yesu: ngwino nkwereke Uwicaye kuri ya ntebe Oh Yohana we: ngwino nkwereke Uwicaye kuri ya ntebe.

Couplet 2

Hanyuma yibyo mbona mw’Ijuru ry’Imana urugi rukinguye mbon’intebe y’Ubwami kandi Uwari wicaye ku ntebe y’Ubwami yasaga nayasipi hamwe na sarudiyo.

Refrain

Oh Yohana ngwino nkwereke Uwicaye kuri ya ntebe.x2 Yasaga na yasipi: ngwino nkwereke Uwicaye kuri ya ntebe. Yasaga na sarudiyo: ngwino nkwereke Uwicaye kuri ya ntebe. Uwambere nka Rubeni: ngwino nkwereke Uwicaye kuri ya ntebe Wanyuma nka Benjamini: ngwino nkwereke Uwicaye kuri ya ntebe. Tangiriro ni herezo: ngwino nkwereke Uwicaye kuri ya ntebe Alfa na Omega: ngwino nkwereke Uwicaye kuri ya ntebe Muhanuzi Mukuru: ngwino nkwereke Uwicaye kuri ya ntebe. N’umwami wacu Yesu: ngwino nkwereke Uwicaye kuri ya ntebe Oh Yohana we: ngwino nkwereke Uwicaye kuri ya ntebe.

Couplet 3

Intebe yarigoswe n’umukororombya wasaga n’ibuye ryitwa Samaragidu umukororombya ufit’amabara arindwi agereranya ibihe birindwi by’Itorero.

Refrain

Oh Yohana ngwino nkwereke Uwicaye kuri ya ntebe.x2 Yasaga na yasipi: ngwino nkwereke Uwicaye kuri ya ntebe. Yasaga na sarudiyo: ngwino nkwereke Uwicaye kuri ya ntebe. Uwambere nka Rubeni: ngwino nkwereke Uwicaye kuri ya ntebe Wanyuma nka Benjamini: ngwino nkwereke Uwicaye kuri ya ntebe. Tangiriro ni herezo: ngwino nkwereke Uwicaye kuri ya ntebe Alfa na Omega: ngwino nkwereke Uwicaye kuri ya ntebe Muhanuzi Mukuru: ngwino nkwereke Uwicaye kuri ya ntebe. N’umwami wacu Yesu: ngwino nkwereke Uwicaye kuri ya ntebe Oh Yohana we: ngwino nkwereke Uwicaye kuri ya ntebe.

Couplet 4

Hagati y’iyo ntebe no kuyizenguruka hari ibizima bine kandi byuzuye amaso,ikizima cya mbere cyasaga n’intare,ikizima cya kabiri gisa n’ikimasa icya gatatu mu maso hasa nah’umuntu nah’icyakane gisa n’ikizu cyiguruka.