#108
Isanduka y’uwiteka
Iz'i Gisenyi
Couplet 1
Isanduka y’Uwiteka yatuvamo ikajya he? Hari abo yateye amakuba ibagusha ku buriri. (T): Yezeberi n’abasambanebe yabagushije ku buriri ndetse n’abakobwa be bose ibica urupfu rw’umwuka kuko bayikuye mu mwanya wayo yatuvamo ikajya he?
Refrain
Ntiwibaze nkabafilitiya uti Sanduka y’Uwiteka ese tuyigire Dute.Yireke ijye mu Mwanya wayo none Yatuvamo ikajya he?
Couplet 2
Iki gihe cya Laodokia Satani yifatiye benshi akakubwira ati ubwo wowe wabatijwe mw’Izina rya Yesu (T): Ati uko byamera kose Ijuru uzaritahamo genda ube wifatire akaruhuko wikorere ibyo ushaka byose nyuma uzagaruka wihane kandi uzababarirwa none uti Sanduka y’Uwiteka mbese ndayigira gute?
Refrain
Ntiwibaze nkabafilitiya uti Sanduka y’Uwiteka ese tuyigire Dute.Yireke ijye mu Mwanya wayo none Yatuvamo ikajya he?
Couplet 3
Ubwo rero nibwo usanga uwiyita umukobwa w’Imana cyangwa uwiyita umuhungu w’Imana yakundanye n’umutizera. (T) WA mukirikira ngo ugiye kumugira inama ati sinareka umkunzi wanjye ngo nkurikire Umukiza Yesu akakubwira ashaka kukwikiza ati mujye munsengera none Isanduka y’Uwiteka Yatuvamo ikajya he?
Refrain
Ntiwibaze nkabafilitiya uti Sanduka y’Uwiteka ese tuyigire Dute.Yireke ijye mu Mwanya wayo none Yatuvamo ikajya he?
Couplet 4
Ubundi wajya kumva ukumva ngo babiri basenga bateruranye umwe akabwira undi ati uzaze nimugoroba nta ukureba. (T) Maze nitumara kubana tuzajya mu iteraniro twihane bakibwira gukora icyaha nkana abigambiriye muri we imbabazi z’Imana zimuri kure ko kwiyunga bitagishobotse none Isanduka wimura nikuvamo irajya he?
Refrain
Ntiwibaze nkabafilitiya uti Sanduka y’Uwiteka ese tuyigire Dute.Yireke ijye mu Mwanya wayo none Yatuvamo ikajya he?
Couplet 5
Hari n’abizera bamwe bashaka kurunguruka mu Isanduka y’Uwiteka ngo barebe ibirimo. (T) Benshi yababanguriye Ukuboko ibica urupfu rw’Umwuka mutakambe,muboroge kubw’Isanduka y’Imana, y’Uwiteka yo mushatse gushyira mu maboko y’abatizera none Isanduka y’Imana irava murimwe ijye he?
Refrain
Ntiwibaze nkabafilitiya uti Sanduka y’Uwiteka ese tuyigire Dute.Yireke ijye mu Mwanya wayo none Yatuvamo ikajya he?
Couplet 6
Twayibonye banyirayo bayanze Ubuntu buraduhindukirira none ubwo namwe muyihaye abanzi muyivana mu mwanya wayo. (T) Kwamashami ya kavukire yakuweho ugaterwa nkingurukira utarinze Isanduka y’Imana ariryo Jambo ry’Imana utangiye kurikinisha urivana mu mwanya waryo utarinze Ijambo wahawe ryava muri wowe rikajya he?
Refrain
Ntiwibaze nkabafilitiya uti Sanduka y’Uwiteka ese tuyigire Dute.Yireke ijye mu Mwanya wayo none Yatuvamo ikajya he?
Couplet 7
Nimwibuke Abisiraheri ubwo basohokaga mw’Egiputa ninde warushaga Kora na Datani kubwiriza. (T) ninde warushaga Miriyamu kuririmba indirimo nshya hasohotse miriyoni ebyiri hagerayo babiri gusa abakoze kw’Isanduka batari mu bushake bw’Imana kukw’Imana Atari y’umuvurungano bashiriye mu butayu.
Refrain
Ntiwibaze nkabafilitiya uti Sanduka y’Uwiteka ese tuyigire Dute.Yireke ijye mu Mwanya wayo none Yatuvamo ikajya he?
Couplet 8
Wowe wicazwa mu rusengero no kugenzura Isanduka y’Imana umubwiriza yahaguruka ntiwumve ijwi ry’Imana iyo ivuga. (T) Ugatangira gushak’amakosa ngo ubone uko usebya umurimo w’Imana iteraniro ryarangira ugatangira kwiruka mu ntama uramenye mwene Data utazatuka Umwuka Wera ugakura Isanduka mu mwanya wayigenewe.
Refrain
Ntiwibaze nkabafilitiya uti Sanduka y’Uwiteka ese tuyigire Dute.Yireke ijye mu Mwanya wayo none Yatuvamo ikajya he?