#110
Yemw’ubuntu bwa Yesu
Iz'i Gisenyi
Couplet 1
Yemw’Ubuntu bwa Yesu ntibugira akagero kuko nahoze mu byaha, mu mwijima ndi impumyi nuko mpura na Yesu agend’ashaka intama ze ati ngwino ngukize mu bo nshaka urimo.
Refrain
Ndagusaba imbaraga, Mwami Mana y’Urukundo wangize Umwana wawe Data mfata ukuboko. (Dore uri hafi kugaruka kujyana Umugeni wawe.x2)
Couplet 2
Namanukaga i Yeriko ngend’inzira y’abambuzi banyuzuz’inguma nyinshi mbura n’umwe wa nkiza mbonwa na wa munyabuntu Anyegera kubw’impuhwe Anshyira ku bitugu bye Anyitahw’arankiza.
Refrain
Yesu amfite mu biganza bye [Haleluya] ntacyabi munkuramo Ijisho rye n’Ugutwi kwe bindiho amanywa n’ijoro (Angerera ibinkwiriye kugirango mbushyitse.x2)
Couplet 3
Angejeje mu Buntu bwe Yanyuhagije Amaraso ankuraho imyanda yose, nambikwa imyambaro yera ubu shwambagara bwose abujugunya ahatibukwa amar’inyota n’inzara Anyitaho na nuyu munsi.
Refrain
Ndagusaba imbaraga, Mwami Mana y’Urukundo wangize Umwana wawe Data mfata ukuboko. (Dore uri hafi kugaruka kujyana Umugeni wawe.x2)
Couplet 4
Mbega Ubuntu bwa Yesu mbuze uko mbusobanura nari umwana w’ikirara, wataye se njya mu byaha narindi mu buretwa numva impanda y’imbatura nsig’ibyo narindimo nakira yubire ya Kristo.
Refrain
Ndagusaba imbaraga, Mwami Mana y’Urukundo wangize Umwana wawe Data mfata ukuboko. (Dore uri hafi kugaruka kujyana Umugeni wawe.x2)
Couplet 5
Isi n’ibibi byayo byose sinaribuzabisige nuko nabonye Umukiza, Anshoboza kubizinukwa none rero wa si we nawe mubiri nambaye nubwo mumpagurukiye mfite Yesu niwe Uzabankiza.
Refrain
Mfite Amasezerano nanyirayo ni Muzima nta cyamuhagarika Cyatuma Atayasohoza. (Mpishwe mu mababa ye nk’ikizu n’umwana wacyo.x2)
Couplet 6
Amadini nahozemo Yaje kuyansohoramo ambwira ko atariho aba bamutaye hanze y’urugo ati dore ibyo bavuga bihabanye nibyo bakora banyitwaza kubwo indamu sohoka murwo rupfu.
Refrain
Yampishuriye Ubutumwa bw’igihe cy’umugoroba anyereka igihe cya Nyuma n’umuhanuzi yagitumyeho ati ugomba gusa n’Ubutumwa nibwo uzagera mw’ijuru (Ati kubumenya ntacyo bimaze utagenda uko buvuga x2)
Couplet 7
Nkweretse Bene Data abo waguze Amaraso abo waduhujije muri iki gisekuruza turindirwe muri wowe Urukundo rudutegeke maze uturwanirire nta numwe wa kwishoboza.
Refrain
Jya mubatakumenye nab’Ubihishurire komeza Umugeni wawe dukomeze Isezerano. (Maze tugutegereze turi torero rishyitse.x2).
Couplet 8
Ikindi uwo Munyabuntu ubu ndamutegereje kuko bitashiriye aho tuzabana nawe iteka kandi abamutegereza abonger’ imbaraga azabambike amababa bazatumbagira nk’ibizu.
Refrain
Urakoze Mukiza warakoze Muremyi ukomeze Umurimo wawe Watangiye muri njye (mbonye ko wamvanye kure ndinda ibyo wanga byose.x2)