Indirimbo Zikundwa Open in the app

#59

Abanzi bandi imbere

Iz'i Gisenyi

Couplet 1

Abanzi bandi imbere n’inyuma ariko nizeye Umwami Yesu kuko ariwe Wahishuye Ijambo ndamwize nubu ni Muzima.

Refrain

Mwami Yesu nyobora mw’ Ijambo kugira ngo ndigenderemo niwaza uzange niteguye uzanyjane iwawe mu Ijuru.

Couplet 2

Abafite mwese gushidikanya nimurore Isezerano rya kera Ubuhanuzi muri Malaki buvuga kugaruka ku Mwami.

Refrain

Mwami Yesu nyobora mw’ Ijambo kugira ngo ndigenderemo niwaza uzange niteguye uzanyjane iwawe mu Ijuru.

Couplet 3

Mwene Data wowe wasohotse ukakira Ubutumwa bw’igihe itegure kuko Umukwe Araje ngw’atujyane mu Bwami bwo mw’Ijuru.

Refrain

Mwami Yesu nyobora mw’ Ijambo kugira ngo ndigenderemo niwaza uzange niteguye uzanyjane iwawe mu Ijuru.

Couplet 4

Nshuti yanjye usigaye mw’isi umenye ko igiye kubabazwa dore hasigaye igihe gito iyi si igasukwamo umuriro.

Refrain

Mwami Yesu nyobora mw’ Ijambo kugira ngo ndigenderemo niwaza uzange niteguye uzanyjane iwawe mu Ijuru.

Couplet 5

Mfite ibyiringiro ko nzagerayo kuko nabonye inzira izangezayo iyo nzira ni Ijambo ry’Ukuri niryo rinyobora iteka ryose.