Indirimbo Zikundwa Open in the app

#58

Reka nkubwire

Iz'i Gisenyi

Couplet 1

Reka nkubwire uko wamenya inzira y’ukuri kuko amadini avuga ibinyuranye pe kandi niko bavuga ngo batumwe n’Imana nyamara inyigisho zabo si zimwe.x2

Refrain

Jy’usoma Bibiliya usabe guhishurirwa aho Umukiza Yesu Yanyuze na za Ntumwa ze zose n’abamwizeye bose maze ukore nkuko Yakoraga.x2

Couplet 2

Iyo ndebye mw’iyi si nyibonamo umwijima ba bwenge bw’isi bo bakawita umucyo bitwaje Bibiliya ngo ni Ijambo ry’Imana ngo baryize muri tewolojiya.x2

Refrain

Jy’usoma Bibiliya usabe guhishurirwa aho Umukiza Yesu Yanyuze na za Ntumwa ze zose n’abamwizeye bose maze ukore nkuko Yakoraga.x2

Couplet 3

Ubwenge bwo mw’Ijuru ntibwigwa mu mashuri hari Umwigisha w’Ukuri Mukuru wawundi wigishije Intumwa I yerusalemu n’Umwuka Wera wo guhishurirwa.x2

Refrain

Jy’usoma Bibiliya usabe guhishurirwa aho Umukiza Yesu Yanyuze na za Ntumwa ze zose n’abamwizeye bose maze ukore nkuko Yakoraga.x2

Couplet 4

Yesu yaje mw’iyi si gucungura abana be ntiyanyuze mu madini yiy’isi yisangiye Yohana wari usuzuguritse abatiriza muri Yorodani.x2

Refrain

Jy’usoma Bibiliya usabe guhishurirwa aho Umukiza Yesu Yanyuze na za Ntumwa ze zose n’abamwizeye bose maze ukore nkuko Yakoraga.x2

Couplet 5

Dore inzira z’Intumwa zakurikiye Yesu zibwiriza Ubutumwa Yazitumye abana b’Imana bose bava mu madini bakabatizwa mu Izina rya Yesu.