Indirimbo Zikundwa Open in the app

#53

Umunsi uraje

Iz'i Gisenyi

Couplet 1

Umunsi uraje yemwe bene Data w’imibabaro no kurira cyane nyamara benshi bamaze kubyumva bibwira yuko bitazabaho.x2

Refrain

Ibyo ubona mw’isi wita byiza bikubuza gusanga Yesu ariko byose ni by’igihe gito dore inama shaka ibyo mw’Ijuru.

Couplet 2

Ubutunzi bwahawe icyubahiro bikubujije gukiranuka nyamara byose bizashira vuba dore inama shaka ibyo mw’Ijuru.x2

Refrain

Ibyo ubona mw’isi wita byiza bikubuza gusanga Yesu ariko byose ni by’igihe gito dore inama shaka ibyo mw’Ijuru.

Couplet 3

Uhora ubwirwa kuva mu byaha ukavuga uti nzaba nihana nyamara umunsi wawe ni uwa none ibiri imbere ntuzi iby’aribyo.x2

Refrain

Ibyo ubona mw’isi wita byiza bikubuza gusanga Yesu ariko byose ni by’igihe gito dore inama shaka ibyo mw’Ijuru.