#054
Nahoze mbundiwe
Iz'i Gisenyi
Couplet 1
Nahoze mbundiwe munsi y’amababa y’inkoko nyuma namenye ko ntari mu muryango w’izo nkoko ijwi ryampamagaye ntiryari ijwi ry’inkoko ryari ijwi ry’ikizu rya Data ELSHADAI.
Refrain
Guruka ugere kure yewe mwana y’ikizu reka ibyo byaha n’imiruho ni kamere y’inkoko kandi bene abo ntibazaraganwa mw’Ijuru n’ibizu.x2
Couplet 2
Ijwi ryampamagaye ryantandukanyije n’inkoko ariyo madini yo muri iyi si icuze umwijima amadini yik’igihe arimo kubamba Ijambo kuko kamere yayo ari kamere y’inkoko.
Refrain
Guruka ugere kure yewe mwana y’ikizu reka ibyo byaha n’imiruho ni kamere y’inkoko kandi bene abo ntibazaraganwa mw’Ijuru n’ibizu.x2
Couplet 3
Iyo ikizu gishaje cyegera urutare gikubita amababa yacyo kuri urwo rutare kikicara gitegereje ukigaburira, ibibazo byawe nawe ubihe Kristo.
Refrain
Guruka ugere kure yewe mwana y’ikizu reka ibyo byaha n’imiruho ni kamere y’inkoko kandi bene abo ntibazaraganwa mw’Ijuru n’ibizu.x2
Couplet 4
Niba uri mwana w’ikizu gira kamere nki yacyo ibigeragezo byawe ubishyire kuri Kristo nk’uko ikizu cyarika icyari ku rutare niko n’umukristu yubaka kuguhishurirwa.
Refrain
Guruka ugere kure yewe mwana y’ikizu reka ibyo byaha n’imiruho ni kamere y’inkoko kandi bene abo ntibazaraganwa mw’Ijuru n’ibizu.x2
Couplet 5
Nari igi ryaburiye mu cyari kizo nkoko nyuma nkurira murizo ariko njye ntari inkoko numva ijwi ryumvikana ngo nguruke mve mumibereho yazo menye ko njye ndi ikizu.
Refrain
Guruka ugere kure yewe mwana y’ikizu reka ibyo byaha n’imiruho ni kamere y’inkoko kandi bene abo ntibazaraganwa mw’Ijuru n’ibizu.x2
Couplet 6
Nabwiwe byinshi menyeshwa ko cyari igihe cy’ikizu kuko ikizima cya kane ari ikizu kiguruka igihe cyo guhishurirwa nicyo gihe cy’ikizu guruka ugere kure kandi urebe ibiri kure.
Refrain
Guruka ugere kure yewe mwana y’ikizu reka ibyo byaha n’imiruho ni kamere y’inkoko kandi bene abo ntibazaraganwa mw’Ijuru n’ibizu.x2
Couplet 7
Iha intege abananiwe kandi Ibongera imbaraga abasore bimigenda baziruka bananirwe abategereje Uwiteka bazongererwa imbaraga bazambikwa amababa batumbagire nk’ibizu.