Indirimbo Zikundwa Open in the app

#52

Mbese mugenzi

Iz'i Gisenyi

Couplet 1

Mbese mugenzi wariteguye gusanganira uwo Mwami Yesu hariho bamwe bazamubona maze bahunge mu maso he.

Refrain

Yesu yahaye abantu itaranto kugira ngo bazikoreshe mbese mugenzi izo taranto ntiwaba warazirambitse.

Couplet 2

Umunezero wo muri iyi si n’ibinezeza ababirimo bitari mu nzira igana kwa Yesu iherezo ryabo ni Urupfu.

Refrain

Yesu yahaye abantu itaranto kugira ngo bazikoreshe mbese mugenzi izo taranto ntiwaba warazirambitse.

Couplet 3

Iyi si yacu yo turimo ubu turikurwana na Satani abantu benshi hirya no hino bari kurira bagataka.

Refrain

Yesu yahaye abantu itaranto kugira ngo bazikoreshe mbese mugenzi izo taranto ntiwaba warazirambitse.