Indirimbo Zikundwa Open in the app

#45

Iy’isi iranduhije

Iz'i Gisenyi

Couplet 1

Iy’isi iranduhije iy’isi nimbi iy’isi siho iwacu ndashaka kujya mu Murwa.x2

Refrain

Niho nahoze har’amahoro niho nahoze imbere n’iy’isi itaremwa.

Couplet 2

Njye sinzayituramo kuko ntayitegereje mburana ibya gakondo ndashaka kujya aho nari.x2

Refrain

Niho nahoze har’amahoro niho nahoze imbere n’iy’isi itaremwa.

Couplet 3

Ariko mwene Data niba ufite gakondo witandukanye n’isi kuko isi yaranduye.x2

Refrain

Niho nahoze har’amahoro niho nahoze imbere n’iy’isi itaremwa.

Couplet 4

Ab’isi baraguye kubwo kwanga iri Jambo kandi uko Rihishuwe barushaho kujya kure.x2

Refrain

Niho nahoze har’amahoro niho nahoze imbere n’iy’isi itaremwa.