#46
Imana yera
Iz'i Gisenyi
Couplet 1
Imana Yera Imana y’ubumwe ikorera mu bitaboneka mu matorero yose uko ari arindwi Yabonywe n’abacishije bugufi.x2
Refrain
Ant: Nshimir’Imana TS: Nshimir’Imana ukuntu yakoze ndayishimira Urukundo Yadukunze ndayishimira yuko Idahindagurika n’Ubuntu Yagiriye Itorero.
Couplet 2
Uhereye mu gihe cya mbere Ikorera mu bitaboneka abana bayo nibo bayibona,bayibonera mu kwicisha bugufi.x2
Refrain
Ant: Nshimir’Imana TS: Nshimir’ Imana ukuntu yakoze ndayishimira Urukundo Yadukunze ndayishimira yuko Idahindagurika n’Ubuntu Yagiriye Itorero.
Couplet 3
Muri ibyo bihe byose byabayeho yiyerekanye mu buryo bwinshi [ariko yabonywe] ariko Yabonywe na babona kandi yumvishwe nabumva.x2
Refrain
Ant: Nshimir’Imana TS: Nshimir’ Imana ukuntu yakoze ndayishimira Urukundo Yadukunze ndayishimira yuko Idahindagurika n’Ubuntu Yagiriye Itorero.
Couplet 4
Abakuru n’abakomeye ntibigeze banayimenya [bayishakira] bayishakira mubiri hejuru nayo Ikorera mu biciye bugufi.x2
Refrain
Ant: Nshimir’Imana TS: Nshimir’ Imana ukuntu yakoze ndayishimira Urukundo Yadukunze ndayishimira yuko Idahindagurika n’Ubuntu Yagiriye Itorero.
Couplet 5
No muri iki gihe cyacu kibi abantu benshi bapfuye imitima [biyita ko] biyitako batunze byose ariko ntibazi igihe icyo aricyo.x2