#43
Nagendaga
Iz'i Gisenyi
Couplet 1
Nagendaga mu nzira nyerera impande zanjye zose ari imyobo maze Yesu amp’Ukoboko kwe Anyizeza y’uko turi kumwe.x2
Refrain
Mwami Yesu naguhwanya nande? ko ntawe muhwanye mur’iy’isi kandi nagushushanya nande se? k’umbereye byose Mucunguzi.
Couplet 2
Nahoraga nifuza amahoro ahubwo nkibonera intambara haba ku manywa haba nijoro nkaremererwa n’umusaraba.x2
Refrain
Mwami Yesu naguhwanya nande? ko ntawe muhwanye mur’iy’isi kandi nagushushanya nande se? k’umbereye byose Mucunguzi.
Couplet 3
Nageze aho njya mu nzu y’Imana amarira nyasuka imbere ye ambwira ijambo rimpumuriza ko nzaruhuka iyo mibabaro.x2
Refrain
Mwami Yesu naguhwanya nande? ko ntawe muhwanye mur’iy’isi kandi nagushushanya nande se? k’umbereye byose Mucunguzi.
Couplet 4
Yanyeretse wa musaraba we umwe yabambiweho i Gologota maze kuwureba ndazinukwa kuko uwo nikoreye ari muto.x2
Refrain
Mwami Yesu naguhwanya nande? ko ntawe muhwanye mur’iy’isi kandi nagushushanya nande se? k’umbereye byose Mucunguzi.
Couplet 5
Niyemeje kumurikira aheza hose ndetse nahabi nzinutswe inzira zose zibyaha kugira ngo nzagere mw’Ijuru.