Indirimbo Zikundwa Open in the app

#42

Yemwe bwoko bw’imana

Iz'i Gisenyi

Couplet 1

Yemwe bwoko bw’Imana mwumve iyi nkuru ko Yesu agiye Kugaruka kutujyana i We abizeye Ijambo ry’Ukuri bazamubona ariko abanyabyaha bose bazababazwa.x2

Refrain

Uzavuga magambo ki mbere y’Imana.x4 Mwene Data: Uzavuga magambo ki mbere y’Imana.x4 Mushiki wacu: Uzavuga magambo ki mbere y’Imana.x4

Couplet 2

Bakubwira kumaramaza ukinangira none ko nta mavuta ufite uzagenz’ute? uramenye utazaba nk’abakobwa babapfu ukazayashaka aruko impanda ivuze.x2

Refrain

Uzavuga magambo ki mbere y’Imana.x4 Mwene Data: Uzavuga magambo ki mbere y’Imana.x4 Mushiki wacu: Uzavuga magambo ki mbere y’Imana.x4

Couplet 3

Mbere ubugingo bwawe bwari bwuzuye Umwuka none kamere yawe yagushubije inyuma mbere wanezezwaga n’agakiza k’Imana none ka kubereye umutwaro udashoboye.x2

Refrain

Uzavuga magambo ki mbere y’Imana.x4 Mwene Data: Uzavuga magambo ki mbere y’Imana.x4 Mushiki wacu: Uzavuga magambo ki mbere y’Imana.x4