Indirimbo Zikundwa Open in the app

#14

Impanda iri kuvuga

Iz'i Gisenyi

Couplet 1

Impanda iri kuvuga nshuti yanjye iri kubahamagara ngo ni muze muve muri uwo mwijima mwahozemo kuko kuva mu byaha niko kujijuka.x2

Refrain

Dore kubaha Uwiteka ni shingiro ry’Ubwengwe.x3 Kandi kuva mu byaha niko kujijuka.

Couplet 2

Naho Data ndetse na Mama banyanga inshuti zanjye nazo zikanseka ntabwo nzasubiza amaso inyuma kuko kuva mu byaha niko kujijuka.

Refrain

Dore kubaha Uwiteka ni shingiro ry’Ubwengwe.x3 Kandi kuva mu byaha niko kujijuka.

Couplet 3

Ubutunzi bwawe ukwiye kubureka icyubahiro cyawe ukwiye kukireka kuko icyubahiro ari icy’Uwiteka kandi kuva mu byaha niko kujijuka.

Refrain

Dore kubaha Uwiteka ni shingiro ry’Ubwengwe.x3 Kandi kuva mu byaha niko kujijuka.

Couplet 4

Hamya Umwami aho utuye hose, Hamy’Umwami no mu kazi kawe ukora, bohor’izo mbohe aho zibohewe kuko kuva mu byaha niko kujijuka.

Refrain

Dore kubaha Uwiteka ni shingiro ry’Ubwengwe.x3 Kandi kuva mu byaha niko kujijuka.