Indirimbo Zikundwa Open in the app

#13

Mpagaze imbere

Iz'i Gisenyi

Couplet 1

Mpagaze imbere yawe Yesu ndi udakwiriye mu maso yawe ariko nzi ko wancunguye ukababazwa ku bwanjye Mwami.x2

Couplet 2

Nj’imbere Yawe nta kintu mfite nagutambira ku byaha byanjye ndagutakiye Mwami Yesu ku bw’ubuntu bwawe unyakire.x2

Couplet 3

Icyo nifuza Mwami Yesu ni ukugukorera iteka ryose unyobore mu nzira yawe mpore mu Ijambo ee Mwami Yesu.x2

Couplet 4

Nzagukorera Mwami Yesu nzi yuko ntazakorwa nisoni Mwami Yesu uko wanesheje nzi yuko nanjye ariko nzanesha.x2

Couplet 5

Ndi imbere yawe Mwami Yesu ntegereje Ijambo ry’Agakiza uri imbere y’Ubwoko bwawe vuga umugaragu wawe ndumva.x2