#10
Urugendo rw’abisiraheri
Iz'i Gisenyi
Couplet 1
Urugendo rw’Abisiraheri ni urw’imibabaro n’agahinda. Umunsi umwe bari mu rugendo Abameleki baza babasanga baza babarwanya.x2
Refrain
Mose niwe waramburaga amaboko Abisiraheri bagatsinda ariko Mose yamanura amaboko abameleki bagatsinda yemwe bene Data.x2
Couplet 2
Aroni ndetse na Huri bafataga amaboko ya Mose uko niko Abisiraheri bashoboye gutsinda intambara yemwe bene Data.x2
Refrain
Mose niwe waramburaga amaboko Abisiraheri bagatsinda ariko Mose yamanura amaboko abameleki bagatsinda yemwe bene Data.x2
Couplet 3
Dore natwe dufite Abameleki ni Satani n’ibigeragezo tudafite kunesha kwa Yesu uwo mwanzi yazayobya benshi yemwe bene Data.x2
Refrain
Mose niwe waramburaga amaboko Abisiraheri bagatsinda ariko Mose yamanura amaboko abameleki bagatsinda yemwe bene Data.x2
Couplet 4
Nimusome Bibiliya zanyu mureb’Isezerano rya kera kuv’ibice cumi na birindwi umurongo wa munane komeza yemwe bene Data.x2