#11
Ijambo ry’agakiza
Iz'i Gisenyi
Couplet 1
Ijambo ry’agakiza niyo mbuto ya Yesu kandi imitima yacu niyo mbibe abiba mo.
Couplet 2
Nimucyo twitegure kugaruka kwa Yesu tugaragaze imbuto isa nuko yayiteye.
Couplet 3
Iyo mbuto kuri twebwe abanyamahanga yatewe na Petero yuzuye umwuka wera.
Couplet 4
Reba Ijambo ry’Imana mu byakozwe n’Intumwa mugice cya kabiri ugeze kuri mirongo ine n’umwe.
Couplet 5
Bari mu cyumba kimwe kandi bahuje umutima buzuye umwuka wera ubwo bavuga indimi nshya.
Couplet 6
Abari Yerusaremu babanyamadini barabanegura babatuka ngo basinze.
Couplet 7
Petero arahaguruka ababwira ashize amanga ati Yesu wawundi mwishe niwe wakoz’ibi.
Couplet 8
Ababwir’ibya Yesu abiba imbuto y’Umwami bamwe bagira ubwoba baramubaza bati.
Couplet 9
Bati tugire dute kotwakoze icyaha kibi ati mwihane mubatizwe mw’ Izina rya Yesu.
Couplet 10
Igihe cyarageze Intumwa barazica nta kindi bazihoye ni Izina rya Yesu.
Refrain
Iyo imbuto idapfuye hanyuma ngo imere ntishobora gukura ngo yere imbuto nyinshi kandi umubibyi nawe ntajya gusarura atarabona imbuto isa n’uko yayiteye.