Indirimbo Zikundwa Open in the app

#2

Uko abisiraheri basohotse

Iz'i Gisenyi

Couplet 1

Uko Abisiraheri basohotse bava mw’Egiputa kwa Farawo natwe niko turi gusohoka tuva mu madini yose.x2

Refrain

Niba utagize umwete wo gusohoka ntabwo uzagera muri Yerusalemu nshya yateguriwe Umugeni wa Yesu ubwo azaza kumujyana.

Couplet 2

Twamaze kubona umuhanuzi niwe watuzaniye Ubutumwa butuyobora muri uru Rugendo dufite rujya mw’Ijuru.x2

Refrain

Niba utagize umwete wo gusohoka ntabwo uzagera muri Yerusalemu nshya yateguriwe Umugeni wa Yesu ubwo azaza kumujyana.

Couplet 3

Icyo Gihugu kirakomeye nta muntu uzapfa kwinjira gusa keretse uwizeye urumuri rw’igihe cy’umugoroba.x2

Refrain

Niba utagize umwete wo gusohoka ntabwo uzagera muri Yerusalemu nshya yateguriwe Umugeni wa Yesu ubwo azaza kumujyana.