#1
Mbese satani wiruhiriziki
Iz'i Gisenyi
Couplet 1
Mbese Satani wiruhiriziki ko ntawuyobewe icyo ugambiriye uko byamera kose nzakomeza mfa gusa kubona Yesu Yamamazwa.x2
Refrain
Yesu niwe watangiye Umurimo (muri jye) kandi nzi neza kw’Azawusohoza ibikangisho by’umwanzi Satani binesheshw’ Ibanga ry’Igologota.
Couplet 2
Njya numva amakuru yo kunaniza n’urusaku rwinshi ngo byakomeye nyamara sinzemera kumwimika nzi y’uko nkorera Umwami Muzima.x2
Refrain
Yesu niwe watangiye Umurimo (muri jye) kandi nzi neza kw’Azawusohoza ibikangisho by’umwanzi Satani binesheshw’ Ibanga ry’Igologota.
Couplet 3
Ni koko ni intambar’irakomeye bituma benshi urukundo rukonja wenda abera bamwe bakanayoba nyamara ibyo sibyo byankerereza.x2
Refrain
Yesu niwe watangiye Umurimo (muri jye) kandi nzi neza kw’Azawusohoza ibikangisho by’umwanzi Satani binesheshw’ Ibanga ry’Igologota.
Couplet 4
Abakimirana muhindukire muvuga ko i Siyoni hatagerwa njye numva maramaje gushikama nshobozwa byose na Kristo umpa imbaraga.x2