#3
Nitugera mw’ijuru hazaba
Iz'i Gisenyi
Couplet 1
Nitugera mw’Ijuru hazaba Umunezero Bamalayika baririmba natwe tuzaririmba hazaba umunezero kureba Umwami Yesu.x2
Refrain
Nimuze twitegure dutegereze Yesu nimuze twitegure Azasanga turi maso n’agahinda ku Bantu bazasigara mw’isi ubwo Yesu azaba aje kujyana Itorero rye.x2
Couplet 2
Kubaho muri iyi si tubona ko ari byiza ariko iyo turebye nta byiza biyirimo none dushaka ibyiza dushake ibyo mw’Ijuru.x2
Refrain
Nimuze twitegure dutegereze Yesu nimuze twitegure Azasanga turi maso n’agahinda ku Bantu bazasigara mw’isi ubwo Yesu azaba aje kujyana Itorero rye.x2
Couplet 3
Imirimo y’Abera icyo gihe izapimwa ariy’abakuru niyo yaboroheje niyo yaba umukene cyangwa se uworoheje.x2