#81
Byakumarir’iki se? njye byamarir’iki?
Impimbano
Couplet 1
Byakumarir’iki se? Njye byamarir’iki? kumeny’ Ubutumwa Yesu yaza nkasigara. Kumeny’ Ubutumwa n’uw’Imana Itumye sinjy’iyo buvuze nasanze ntacyo bimaze.
Refrain
S: Abigishwa ba Yohana bumvis’ Ubutumwa, TS: basiga Yohana basanga Yesu. S: Umugaragu wa Eliya yumvis’ Ubutumwa, TS: asig’ibye byose ajyana nawe. S: Na ba bene Zebedayo bumvis’ Ubutumwa, TS: basig’ inshundura zabo basanga Yesu. {Nanjye nshaka kuba nkabo.} x4
Couplet 2
Abisirayeli mbes’iyo bumv’ Ubutumwa bakagum’i Gosheni se byari kumar’iki, kubivuga ni byiza no kubibwiriza ariko kubikora nibyo biduhesh’ Umugisha.
Refrain
Abigishwa ba Yohana bumvis’ Ubutumwa, basiga Yohana basanga Yesu. Umugaragu wa Eliya yumvis’ Ubutumwa, asig’ibye byose ajyana nawe. Na ba bene Zebedayo bumvis’ Ubutumwa, basig’ inshundura zabo basanga Yesu. {Nanjye nshaka kuba nkabo.} x4
Couplet 3
Abamenye Nowa n’icyo bamutumye bakajya mu nkuge nibo gusa barokotse, burya kumeny’ Intumwa n’icyo bayitumye ukacyinjiramo nibyo biduhesh’ Umugisha.
Refrain
Abigishwa ba Yohana bumvis’ Ubutumwa, basiga Yohana basanga Yesu. Umugaragu wa Eliya yumvis’ Ubutumwa, asig’ibye byose ajyana nawe. Na ba bene Zebedayo bumvis’ Ubutumwa, basig’ inshundura zabo basanga Yesu. {Nanjye nshaka kuba nkabo.} x4
Couplet 4
Isengesho mfite n’agahinda mfite, n’uko Wanshoboza nkakor’ibyo Wantegetse. Nah’ibyo kuririmba ibyo ntatuyemo, namaze kumenya ko ntacyo byazangezaho.