#80
Ni kuki?
Impimbano
Couplet 1
{Ni kuki utajya wumva, ni kuki utajya wumvira? Ni kuki uhora ubwirwa, ni kuki utajya wihana?} x2
Couplet 2
{Ni kuki wowe utajya ukizwa, ni kuki uhora wijimye? Ni kuki umuhemukira, kandi We yaragucunguye?} x2
Couplet 3
{Ni kuki utajya uhinduka, ni kuki uhora ubabaye? Ngwino ku birenge bya Yesu, nka Mariya urababarirwa.} x2
Couplet 4
{Ni kuki ubu uhumye amaso, ni kuki ubu utakibona, Amatwi yawe atacyumva, icyo Umwuka ambwira Itorero?} x2
Couplet 5
{Ni kuki ubabaza Umwuka, ni kuki uba nka Kora, ni kuki uba Datani ukagambanira Itorero?} x2
Couplet 6
{Ni kuki utuzura Umwuka, kuki kandi ari Isezerano, kuki uhora usubira inyuma, kuki none utamaramaza?} x2
Couplet 7
{Ese ntufite amatsiko, ese ntuzi ko agarutse, ko mbona widamarariye, aho naza ntuzatungurwa?} x2
Couplet 8
{Ndakwubwira inkuru za Yesu, Waje ku isi kugucungura, naho waba umwana w’ikirara, ngwino Agutegeye amaboko.} x2
Couplet 9
{Enda ngwino ujye i Gologota, aho niho wacunguriwe. Enda ngwino umukurukire urahabonera amahoro.} x2