Indirimbo Zikundwa Open in the app

#60

Icyo nkundira umukiza

Impimbano· Fr Siméon

Couplet 1

Icyo nkundir’ Umukiza nuko Yanyitangiye, Akamena Amaraso ye nkakira. Icyo nkundir’ Umukiza nuko Yantoranije, {Mu magana menshi y’abanyabyaha.} x2

Refrain

Umpe kuba mu Nzu yaw’ iteka sinjye kure, mpore nywera kw’isoko yawe Murengezi. Suk’ Umwuka Wera mu mutima wanjye nkumvire, ngwin’ Ungire imbohe yaw’ iteka ndemeye.

Couplet 2

Dor’ Ijambo ryawe ryera rimber’ imbaraga, rimpa guhora nkugendera imbere. Mb’umugende wawe Yesu maze untembeshemo, {Ayo mazi ava mw’isoko y’ukuri.} x2

Refrain

Umpe kuba mu Nzu yaw’ iteka sinjye kure, mpore nywera kw’isoko yawe Murengezi. Suk’ Umwuka Wera mu mutima wanjye nkumvire, ngwin’ Ungire imbohe yaw’ iteka ndemeye.

Couplet 3

Nshaka kwumva rya Jwi ryawe ryonyine Mwungeri, andi majwi yose n’ajye aceceka. Niringiye Umusalaba n’Amaraso wamenye, {Unyezesh’ Ukuri kwawe Mukiza.} x2

Refrain

Umpe kuba mu Nzu yaw’ iteka sinjye kure, mpore nywera kw’isoko yawe Murengezi. Suk’ Umwuka Wera mu mutima wanjye nkumvire, ngwin’ Ungire imbohe yaw’ iteka ndemeye.

Couplet 4

Nkiri mw’isi Mwami Yesu ndagusaby’ Undengere, singishaka kubaho nd’umuntu wanduye. Fata ibyanjye byos’ Ubyeze nuko ntungane pe, {Mpora nshimira Yesu Wambambiwe.} x2

Refrain

Umpe kuba mu Nzu yaw’ iteka sinjye kure, mpore nywera kw’isoko yawe Murengezi. Suk’ Umwuka Wera mu mutima wanjye nkumvire, ngwin’ Ungire imbohe yaw’ iteka ndemeye.

Couplet 5

Mpanz’ amaso kuri wowe Mwami Yesu Mukiza, ndagushimira Agakiza wampaye. Uri hafi Kugaruka maz’ Unjyane mw’Ijuru, {Nzakwireber’ imbonankubone.} x2