Indirimbo Zikundwa Open in the app

#59

Halleluya Yesu n’umukiza

Impimbano· Fr Siméon

Couplet 1

Iyo ndirimba Ubuntu bwa Yesu, numva ntaz’uko nabusobanura. We yampaye Agakiza k’ubuntu, Halleluya Azaza no kunjyana. {Naw’ uvuga Ubutumwa bw’ineza, bwira bose ko Yesu ar’Umwami. Kandi ko abasha gukiza, abamwizera bakihana.} x2

Refrain

{Halleluya Yesu n’Umukiza.} x4

Couplet 2

Ubutumwa bw’igihe cyacu, burabwirizwa kw’isi yose. Kuk’ Umwami ari ku murimo wo gutegur’ Umugeni We. {Halleluya ku batoranijwe kuko bazaraganwa na Kristo, kandi bazanaban’ iteka, ndetse biman’ Ingoma na We.} x2

Refrain

{Halleluya Yesu n’Umukiza.} x4

Couplet 3

Igihe dore kiri hafi, cyo Kugaruka kw’Umwami wacu. Buri muntu wese yisuzume, kugira ng’atabonwah’ umugayo. {Erega ku banze kwihana ntibazinjira mu Bwami bw’Ijuru. Bazaririra hanze bose bategerez’ umunsi w’Urubanza.} x2

Refrain

{Halleluya Yesu n’Umukiza.} x4

Couplet 4

Abakomez’ Ijambo ry’Umukwe, ni mukomere dor’ Umukwe araje. Mube maso mutegereze, no Gucungurwa kw’imibiri yanyu. {Vuz’ impundu yewe Torero, tera hejuru unaririmbe. Dor’ Umwami wawe nguy’ Araje, Halleluya Yesu Asingizwe.} x2

Refrain

{Halleluya Yesu n’Umukiza.} x4