#61
Ko waciye inzira
Impimbano
Couplet 1
Ko Waciy’ Inzira yawe Mwami, Nanjye umpe kuyigenderamo. Ko nzi neza k’ariyo itunganye, Umpitishe muri yo gusa. {Irera rwose naho yaba ndende, Abera bose bayinyuzemo.} x2
Couplet 2
Sinshaka rwose kujya mbaririza, ngo mmere nk’ugendera mu mwijima. Inzira naho zaba ar’igihumbi, Ibyanditswe byera bitubwir’ imwe. {Niyo yonyine itugeza mw’Ijuru, uko niko Kuri ni n’Ubugingo.} x2
Couplet 3
Turebere ku Ntumwa n’Abahanuzi, n’Abera bose bayinyuzemo, nta n’umwe wigez’ arambirirwa mu Nzira, kugez’ ubwo bageze kw’iherezo. {Ibyiringiro biduha kunesha, kuko ngo nta n’umuswa uzayiyoba.} x2
Couplet 4
Umpe kuyimanuka nyirimpano, no kuyiterera n’iba iterera. Undinde kwiganyira mur’iyo Nzira, ni nger’ igihe numva ko nihebye, {Umber’ impamba yanjye mu Rugendo, Undinde nzageze kw’iherezo.} x2