#38
Jyewe nd’uwawe
Impimbano
Couplet 1
Erega umva Mana yanjye, rwose nd’uwawe. Sinigeze mbona mwisi, ikikuruta. Naho nabura ibyo ntunze, nkababazwa nkiri mwisi, rwose ubyumve Mana yanjye, rwose nd’uwawe. {Jyewe nd’uwawe.} x2
Couplet 2
Mugihe nkirino mwisi, mfata unkomeze. Ndemera gusiga byose, nkukurikire. Menyesha ubushake bwawe, nkumvire nkirino mwisi. Ngendere n’imbere Yawe, {Nawe Unezerwe.} x2
Couplet 3
Komeza umutima wanjye, ndi Muntambara. Unyibwirire ibyo byiza, byose Umbikiye. Dore ubwami bwisi bwose, ntibugifite agaciro. Mwami icyo nifuza cyane, {n’ubwo mw’Ijuru.} x2
Couplet 4
Mpanze amaso iyo iwacu, niho nzatura. Nd’umugenzi hano mwisi, nyicamo ngenda. {Nzajya Nsenga numve ntuje, negereje Aheza cyane. Urukumbuzi ni rwinshi, (numva nataha. x2)} x2