#39
Mukunzi wanjye ndagutegereje
Impimbano
Couplet 1
Mukunzi wanjye ndagutegereje, Tebuka umvane muriyisi. Ntereye amaso ndabona igihugu, Nifuza cyane kugerayo. (x2)
Refrain
{Nuzuy’impundu mumutima wanjye, Ndahumurijwe ndanizera, niringiye ko vuba nzakubona, Mukunzi Wanjye nitahiye.} x2
Couplet 2
Mukunzi wanjye nkunda gusubira, Muri za nzandiko Wanditse. Nkahita numva mbuze uko nifata, Ntekereje ubwo nzakubona. (x2)
Refrain
{Nuzuy’impundu mumutima wanjye, Ndahumurijwe ndanizera, niringiye ko vuba nzakubona, Mukunzi Wanjye nitahiye.} x2
Couplet 3
Nubwo nkifashe igihe Muntambara, hakaba nubwo ndemererwa. Nkomezwa cyane no gutegereza, Umugabane nabikiwe. (x2)
Refrain
{Nuzuy’impundu mumutima wanjye, Ndahumurijwe ndanizera, niringiye ko vuba nzakubona, Mukunzi Wanjye nitahiye.} x2
Couplet 4
Banguka untware ndagutegereje, mve mwiri cumbi nitahire. Mugihe cyose nkigutegereje, Ngumye gusenga ngo Ubanguke. (x2)