#37
Yemwe abagiriwe ubuntu
Impimbano
Couplet 1
Yemwe Abagiriwe Ubuntu bo mw’iki gihe, nimukanguke dore Umukwe Araje. Nimwitandukanye n’ibibarangaza, nimwumve icyo Umwuka arimo abwira Itorero. Buri umwe yite ku gutegurwa kwiwe, ibibarangaza byose mubyime amaso. {Muzirikane ko uyu Murwa tuganamo utazinjirwamo nubonetse wese.} x2
Couplet 2
Nubwo turi abashyitsi n’abimukira, burya abera dufite iwacu mw’Ijuru. Nubwo tubabazwa tukiri mu mubiri, hariya Iwacu hazaba Umunezero gusa. Bene Data turi hafi yo gutaha, tube maso tutazasangwa mu byaha. {Hasigaye igihe kibarirwa ku ntoki, maze Yesu agatahana Umugeni We.} x2
Couplet 3
Bene Data imibabaro y’iki gihe, ntiyagereranwa n’Ubwiza bwo mw’Ijuru. Ndahatekereza nkumva ndakumbuye, nkumva mu mutima wanjye nshaka gutaha. Ntihagire ucike intege mu Rugendo, mu mubwire muti tugiye gutaha. Nihagira nushaka gusubira inyuma, mumuhumurize turatashye. Nihagira nushaka gusubira inyuma, mumubwire muti Umukunzi We Araje.
Couplet 4
Dore Umunezero, ni Umunezero, ni Umunezero, ni Umunezero. Mbega ibyishimo njye nimara Kwinjira mu bwo Bwami bwateguwe n’Umukunzi. {Ntago nzongera kwibuka isi y’imiruho, nzibanira n’Umwami Wanjye akaramata} x3