Indirimbo Zikundwa Open in the app

#36

Ninde uhwanye nawe uwiteka?

Impimbano· Fr Siméon

Couplet 1

Ninde uhwanye nawe Uwiteka? Mbese ibigwi byawe bizi nde? Imbaraga zawe zizi nde? Reka mvuge ukuntu Ukomeye.

Couplet 2

Mubibihe byose Uravugwa, naho imyaka yaba myinshi ite. Isi nijuru bikavaho, Mwami Yesu ntujya Uhinduka.

Couplet 3

Reka jyewe mpere Mwijuru, Bahimbaza Uwera by’iteka. Nanjye niko mpimbaza iteka, nogeze Izina ry’Umukiza.

Couplet 4

Maze kuko witwa Uhoraho, Ukaba ur’Imana Ikomeye. Usohoza Ijambo Wavuze, Ufite ibigwi bihambaye.

Couplet 5

Byatangiriye iyo Mwijuru, Ikibazo arugucungura. Babaza mu byaremwe byose, habura nuwapfa kwemera.

Couplet 6

Igihe gisohoye Uraza, Ubambirwa Ibyaha nakoze. Murubanza nari natsinzwe, Utabara uwendaga gupfa.

Couplet 7

Igihe ibyo byose byabaga, sinarimfite icyo navuga. Maze umbonye Urambabarira, mpindurwa n’icyaremwe gishya.

Couplet 8

Ndimo ndavuga Umusaraba, njye ndashimir’ Uwambambiwe. Yagize inshuti uwari mubi, Nzamushima iteka nkiriho.

Refrain

{Umutima wanjy’ uragutse, Mfite ishimwe riiii nini.} x4