Indirimbo Zikundwa Open in the app

#423

Reka nshim’Umwami Yesu

Gushimisha

Couplet 1

Reka nshim’Umwami Yesu kuko Yankunze rwose: Yarampinduye mb’umwana, ngo tubane mw’Ijuru.

Refrain

Reka nshim’ Umwami Yesu ko Yamvanye mu byaha; None ho, mfit’ Amahoro arut’ay’isi cyane.

Couplet 2

Mur’iyi si dutuyemo yuzuy’ uburiganya, ntabwo yabasha guhaza iby’ imitim’ishaka.

Refrain

Reka nshim’ Umwami Yesu ko Yamvanye mu byaha; None ho, mfit’ Amahoro arut’ay’isi cyane.

Couplet 3

Kand’Umwuka wawe Wera, abamuhawe bose, ni W’ujy’ abazinukisha kwifuz’ iby’isi byose.

Refrain

Reka nshim’ Umwami Yesu ko Yamvanye mu byaha; None ho, mfit’ Amahoro arut’ay’isi cyane.

Couplet 4

Ujye wirukan’ ubwenge bwa Satan’ anzanira bwo kuntandukanya nawe, Isoko y’Ubugingo.

Refrain

Reka nshim’ Umwami Yesu ko Yamvanye mu byaha; None ho, mfit’ Amahoro arut’ay’isi cyane.

Couplet 5

Yemw’ababyawe n’Imana, mujye muhirimbana, mugere ku Musaraba, mubone kunesh’isi.

Refrain

Reka nshim’ Umwami Yesu ko Yamvanye mu byaha; None ho, mfit’ Amahoro arut’ay’isi cyane.

Couplet 6

Yes’amaz’ imyaka myinshi ajy’Atwihanganira; Nimuze, dusig’ab’isi, babone kutwifuza.

Refrain

Reka nshim’ Umwami Yesu ko Yamvanye mu byaha; None ho, mfit’ Amahoro arut’ay’isi cyane.

Couplet 7

Mwe kujya muvuga Yesu, uwo mwumvany’ abandi; Mujye mumureb’ ubwanyu, ari ku Musaraba.

Refrain

Reka nshim’ Umwami Yesu ko Yamvanye mu byaha; None ho, mfit’ Amahoro arut’ay’isi cyane.

Couplet 8

Mwe kujya mukebaguza no gusubir’ inyuma mu byo mwahozemo kera, mudahemura Yesu!