Indirimbo Zikundwa Open in the app

#422

Yesu Yageze mu Rwanda

Gushimisha

Couplet 1

Yesu Yageze mu Rwanda, n’i Burund’ agerayo; Yigerey’i Tanganyika n’i Bugande n’i Kongo. Yadukuye mu bugoryi no mu Mwijima mwinshi; Tumuberey’ umuryango: Tumusingize cyane!

Couplet 2

Imana yishimye cyane kubon’ ibyo Yaremye; Byari biboneye byose, nta n’inenge byarimo. Maz’umunt’ Iramurema, ab’umukurambere w’inyamaswa n’amatungo; Byos’abyit’ amazina.

Couplet 3

Satan’ajy’ arushy’ abantu, Abah’ ibishushanyo no kubabuz’ agaciro no kubarushya cyane. Yabahugije Umuremyi, ababwir’ ibinyoma, abahemukir’ iteka: ni we Mwanz’ukabije.

Couplet 4

Yemwe mwese abari mw’isi. Abakuru n’abato, nimumenye yukw’Imana Yer’ikang’ ibyaha pe! Ni cyo cyatumy’ic’ Adamu, we na Hawa, mw’Edeni, ikarimbura ya mirwa, Sodomu na Gomora.

Couplet 5

Yemwe mwes’ abari mw’isi, namw’ abari mw’Ijuru, nimumeny’ Imana yacu yukw ar’Inyambabazi! Yatanze n’Umwana wayo, Aratubabarizwa; Yagiriwe nabi cyane, bamubamba ku Giti.

Couplet 6

Yes’Ashobor’ imitima y’abinangiye bose, uhereye mu Bulaya, ukageza mw’Afrika. Nta mitima w’atabasha, nubwo yaba nk’ibuye; Nubw’ irimw ibyaha byinshi yos’Arayishobora.