Indirimbo Zikundwa Open in the app

#424

Iteka nagendaga ndemerewe n’ibyaha

Gushimisha

Couplet 1

Iteka nagendaga ndemerewe n’ibyaha ntihagire ikibasha kumara umubabaro.

Refrain

Ndashima Umusaraba, ndashima ya Mva nziza, ariko cyane cyane, ndashima Umwami Yesu.

Couplet 2

Kugeza ubwo nageze ahantu heza cyane, hangiriye umumaro, ntazibagirwa ukundi.

Refrain

Ndashima Umusaraba, ndashima ya Mva nziza, ariko cyane cyane, ndashima Umwami Yesu.

Couplet 3

Iri n’itangiriro ry’umunezero wanjye; Aha niho Umutwaro wamvuye ku mugongo.

Refrain

Ndashima Umusaraba, ndashima ya Mva nziza, ariko cyane cyane, ndashima Umwami Yesu.

Couplet 4

Ku Musaraba mwiza ni h’umuntu abonera abagabo batatu, bakamuhumuriza.

Refrain

Ndashima Umusaraba, ndashima ya Mva nziza, ariko cyane cyane, ndashima Umwami Yesu.

Couplet 5

Ku Musaraba mwiza niho umuntu abonera urwandiko rw’Ijuru rutar’ urw’Itorero

Refrain

Ndashima Umusaraba, ndashima ya Mva nziza, ariko cyane cyane, ndashima Umwami Yesu.

Couplet 6

Umugabo nta bwenge yagiye nta rwandiko agira ngo azinjira nk’ukw’abandi binjira.

Refrain

Ndashima Umusaraba, ndashima ya Mva nziza, ariko cyane cyane, ndashima Umwami Yesu.

Couplet 7

Nukw’ageze kw’irembo, bamubaza urwandiko rwa Katanga ka mbere, asanga atarufite.

Refrain

Ndashima Umusaraba, ndashima ya Mva nziza, ariko cyane cyane, ndashima Umwami Yesu.

Couplet 8

Mu Rubavu rwa Yesu havuyemo Amaraso y’uruzi rw’Ubugingo yoza umutima wanjye.

Refrain

Ndashima Umusaraba, ndashima ya Mva nziza, ariko cyane cyane, ndashima Umwami Yesu.

Couplet 9

Gira umwete winjire mu Maraso ya Yesu uzashiraho inenge mu mutima wanduye.