Indirimbo Zikundwa Open in the app

#386

Ntukajy’ urambirwa ku Mwizera

Gushimisha

Couplet 1

Ntukajy’urambirwa ku Mwizera, naho wababazwa n’iby’umubiri. Dor’agufitiye Ikamba ryiza pe, Ikamba ryiza pe, ritangirika.

Couplet 2

Yemwe mwa nshuti mwe mwicogora igihe ni gito tukaruhuka. Tuzajya mw’Ijuru tube tutagipfa: Twitange noneho twe gucogora!

Couplet 3

Isi y’umwijima izashira, Ntabwo tuzongera no kubabazwa. Tuzaka nk’izuba, turabagirana, turebe cya Giti cy’Ubugingw’i We.

Couplet 4

Nuko mwa nshuti mwe, mwibabara. Naho mwarambirwa n’iby’iyi si mbi, tuzumv’ impund’ ubwo, ni dutabaruka; Ni bwo tuzashira umubabaro.