#387
Yesu n’Ubugingo bwacu
Gushimisha
Couplet 1
Yesu n’Ubugingo bwacu; Aduh’ Amahoro ye. Ni We Rembo twinjiramo, tukagera kwa Data, Iyo tubuz’ Amahoro, tuba tumuvuyeho. Tumwizere, ni We Nshuti; Twe kubur’ Amahoro!
Couplet 2
Dor’ikizan’ ubukonje n’ukutihan’ ibyaha, bikaguma mu mutima, bikazimur’ Umwuka. Yemw’ abifuz’ Ubugingo, mwe kuguma mu byaha Yesu Yaradupfiriye: Nta cyatuma dukonja!
Couplet 3
Ni dutungurwa n’iby’isi, tukabeshywa n’Umubi yuko twigirir’ umwete, tukang’ Umusaraba, twang’iyo nzira — s’iyacu tuzagenda nka Yesu, Yambitsw’ ikamba ry’amahwa, Yemey’ Umusaraba.
Couplet 4
Mur’iyi si, si hw’i wacu; Tuyinyuramo gusa. Tuyigendemo nka Yesu, Wemey’ Umusaraba. Tuzi ko Yisiz’ubusa, nta n’icyo Yisigiye, kandi nta n’icyah’ afite: Ni twe Yaj’Acungura.
Couplet 5
Kuger’ikirenge mu cye. Emer’ Umusaraba; Rek’ibir’ inyum’ iy’uva, witiny’ ibir’imbere. Yes’ubwe ni W’ur’ imbere. Ari W’Utubeshaho; NI We no kunesha kwacu: Turabimushimiye.
Couplet 6
Kubw’abanze kwiha Yesu, inzir’ irakomeye. Arikw’ irimw’ Amaraso; Ni y’ajy’adutsindira. None abatagira Yesu bazajya bananirwa: Umubiri ntabwo uneshwa; Ntunezez’ Uwiteka.
Couplet 7
Non’abemeye kwitanga kwemer’ Umusaraba, Amaras’ abera mashya ukunda kumwumvira. Mu makuba no mu byiza, tuzagendana na We. ntabw’ Azaduhemukira, kuko Yabinesheje.