#385
Murinzi we menyesh’igihe
Gushimisha
Couplet 1
Murinzi we menyesha igihe iwacu se n’i muhero? At’ijoro ryijimye cyane buracya hanyuma ntukarire, ukomeze, nturorere kwiringira kugez’ igihe uzagerayo ku muns’ uhoraho.
Couplet 2
Murwanyi we, cyo mbwira nawe! Ansubiza yitonz’ati: Dore Urugamba rurashira: Guma mu Ntambara! Ntubabare wihangane; Wirek’ imirimo yawe. Tuzabon’ Igihembo cyiza, nidutabaruka.
Couplet 3
Ndacyabaza ibyaremwe byose binsubiza bitya biti: Iyi si yacu iza gushira, haz’ind’ ihoraho. Umeny’ibyo bimenyetso bigaragaza kuza kwe; Kand’ ibyaremwe uko bingana byitez’ Impanda Ye.
Couplet 4
Twishime mu mitima yacu kukw’ imuhira ari hafi. Duhumure, tuzaruhuka tutakibabara ntukarire, tuzabana; Ibyago bizashiraho. Ntituzaburay’ Amahoro kwa Yesu mw’Ijuru.