#323
Mana Data wa twese
Gushimisha
Couplet 1
Mana Data wa twese, Muremyi wa byose, kera Wateranije Adamu na Eva, non’aba bana bawe Ubah’Umugisha uva mu Buntu bwawe, baterane neza.
Couplet 2
Yesu, Mukiza wacu, Wejeje bwa Bukwe bw’i Kana kera, n’ubu Ubah’ umugisha. Butah’ ubwawe, weze inzu y’aba bantu, amahor’ adashira ajy’abamw’iteka.
Couplet 3
Mwuka w’Imana mwiza, non’ubahumure, bareb’ Ubwiza bwawe n’Urukundo rwawe Ubarind’ amahane yic’imibanire, ahubw’ Ubakoreshe iby’Ushima gusa.
Couplet 4
Ab’ari Wowe, Data, Ububakir’inzu, kugira ngw’ibyishimo byabo bidashira. Wez’urukundo rwabo, ruhorehw’iteka, babane muri Wowe. Bahuj’umutima.