#322
Aba bombi Mana Data
Gushimisha
Couplet 1
Aba bombi, Mana Data, bashyingiranyw’ amahoro, Ujy’Ubarinda neza. Mugwaneza w’ubutunzi, Ubatere kwizigira, kubw’ Imbabazi zawe. Bakwizere,—Bagusenge, Wowe, Data,—Kuk’Ukunda no kubikiriz’iteka.
Couplet 2
Bahimbaz’Izina ryawe; Rinda guterana kwabo kubw’ Urukundo rwawe. Kand’ Amahoro yaw’abe i wabo none n’iteka hamwe n’Ubuntu bwawe. Amen! Amen!—Ubemeze. Ubafashe,—Ubarinde mu kubaho kwabo kwose.