Indirimbo Zikundwa Open in the app

#324

Mana Dat’Ukiranuka

Gushimisha

Couplet 1

Mana Dat’Ukiranuka, ababatizwa none, Ubah’ Umugisha wawe, kand’ubarind’ iteka; Bahame mu bawe rwose, bagushimishe, Mwami, kandi babe mw’Itorero, bitez’Ubwami bwawe.

Couplet 2

Mwam’Isezerano ryabo, ngo baryibuk’iteka, Ubakomeze mu byawe kuko Wabapfiriye; Babeho mu byawe byiza, bagukunde mu kuri, kuko waje kubakiza, bemere Gucungurwa.

Couplet 3

Mwam’ubah’Umwuka wawe, bakuyoboke rwose, ntibazatanire mw’isi. Bakundane na bose; Babone no kwamamaza Ibyiza byawe byose. Niho twese tuzahabwa Ikamba ry’Ubugingo.