#164
Yes’Avukir’i Betelehemu
Gushimisha
Couplet 1
Yes’Avukir’i Betelehemu, bamuryamishije mu muvure; N’Umunyambabazi nyinshi cyane, ng’uko yaj’Anshaka! Ng’uko yaj’Anshaka (x2) N’Umunyambabazi nyinshi cyane: nguk’uko yaj’Anshaka.
Couplet 2
Yesu Yanshunguriye ku Giti, kand’abohor’ umutima wanjye. Ntangazwa cyane n’imbabazi ze: Yaziz’ibyaha byanjye! Yaziz’ibyaha byanjye (x2) Ntangazwa cyane n’Imbabazi ze Yaziz’ibyaha byanjye.
Couplet 3
Yesu ntahwema gukiz’abantu ntitugasubire mu ngeso mbi ngo tuzabane na We mw’Ijuru, Araduhamagara! Araduhamagara (x2) Ngo tuzabane na We mw’Ijuru, Araduhamagara.
Couplet 4
Yes’Azagaruka Atujyan’Iwe, tugumane na We iminsi yose. Kuko Yabisezeranye natwe: Azaza ntazatinda! Azaza ntazatinda (x2) Kuko Yabisezeranye natwe, Azaza ntazatinda.