Indirimbo Zikundwa Open in the app

#163

Uhereye kera kose

Gushimisha

Couplet 1

Uhereye kera kose, Yesu Yahoze mw’Ijuru, ar’i buryo bw’Uwiteka, ni yo Man’Isumba byose.

Couplet 2

Maz’Urukundo rwe rwinshi rwamuzanye mur’iyi si, Avuka nk’abandi bantu, Ashir’ubwan’arakura.

Couplet 3

Atangira no kwigisha ibyiza by’Uwiteka, Se; Kand’abarwayi bizeye Yakundaga kubakiza.

Couplet 4

Ijambo rye ryakizaga impumyi n’abaremaye; Yakoraga ku babembe bamwizeye, bagakira.

Couplet 5

Kandi n’abari bapfuye, Yabashaga Kubazura; Nta bwo Yesu Yananiwe gukiz’umunt’umwizeye.

Couplet 6

Kand’ikirut’ibyo byose, Yabwirizag’abakene iby’Urukundo rw’Imana n’iby’Agakiza k’iteka.

Couplet 7

Maz’abantu babi cyane batemey’ibyo Yavuze batewe n’ishyari ryinshi kumwic’urupfu rubi pe.

Couplet 8

Yabambishijw’ imbereri kubwacu, ku Musaraba; Batoboy’ibiganza bye; byakirishag’ imbabazi.

Couplet 9

Dor’uko Yadupfiriye, azir’ibyaha bya twese; Yapfuye mu cyimbo cyacu kubw’Urukundo rwe rwinshi.

Couplet 10

Kand’uz’ahw’ur’ amwizeye; Ntiyabura kumwakira. Yarabisezerany’ati: Sinzamuheza na hato